Isukari :

Akamaro k’ingenzi k’igisheke ni ugukurwamo isukari.

Ariko isukari ntiva mu bisheke gusa, iva no mu bindi bihingwa bita beterave.

Nta wutagira amatsiko rero yo kumenya uko isukari ikorwa.

Mbere na mbere, ibishekew binyuzwa mu byuma bikabikacanga, byahava bikoherezwa mu mashini ibijanjagura; byava aho, bikajya mu zindi mashini zibisekura zibikuramo umutobe.

Muri icyo gihe babikamiza amazi aringaniye, kugirango umutobe uvemo neza.

Uwo mutobe uboneza ujya ahantu bawuyungurura, kugira ngo isukari itaza kwangirika, uwo mutobe bawuvanga n’ishwagara, n’umuti wica imisemburo ibuza umutobe guhinduka isukari.

Maze igacishwa mu byuma biwucanira cyane ; hanyuma ukoherezwa mu mivure iwuminina, ukahamara igihe kirekire, hafi y’umunsi wose.

Umutobe uva aho umininnye neza, ya mazi bakamije agakomeza gukamukamo, agahinduka umwuka, kugeza igihe umutobe usigara umeze nk’igikoma cy’ikinyiga.

Icyo gikoma gica mu byuma bigicanira, kugeza igihe gihinduka ibibumbe binini by’isukari bikikijwe n’urukoko.

Ibyo bibumbe bikanyura mu zindi mashini zibikuramo rwa rukoko.

Isukari ikanyuzwa mu byuma biyisekura neza, hanyuma ikanikwa.

Iyo imaze kuma neza iba itunganye rwose nk’uko tuyibona.

Akamaro k’isukari ni kenshi : iryoshya ibiribwa n’ibinyobwa bigomba isukari.

Ikoreshwa mu iteka ry’ibiryo, iyo bategura ibintu biryohera, iyo benga, iyo batara inzoga zimwe na zimwe n’ibindi…

Ibikatsi by’igisheke babigaburira amatungo, bakabikuramo ifumbire nziza cyane, ndetse bashobora no kubicanira, umwuka wabyo ukavamo inzoga ikomeye.